Nyuma y’ukwezi n’igice Amerika itangije intambara muri Iran ikagira ingaruka ku bukungu bw’Isi, abacururiza ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko hari ibicuruzwa byahise bihenda, abaguzi babyo baragabanyuka mu gihe hari n’ibindi byagumye ku biciro byariho.Kimwe mu bintu bihangayikishije Isi mu ntambara yo muri Iran ni itumbagira ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli. Mu Rwanda lisansi yiyongereyeho hejuru ya 40% mu mezi abiri mu gihe mazutu yazamutseho 13% mu gihe nk’icyo.
Ingaruka zageze ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda rukura byinshi mu bicuruzwa hanze, birimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye n’ibindi.
Twazengurutse amwe mu masoko y’i Kigali abacuruzi, abakorera mu isoko rya Kimironko n’irya Nyabugogo bagaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bimwe bitiyongereye mu gihe hari ibindi byazamutse ku buryo abakiliya babyigondera baba bake.
Mu isoko rya Kimironko, amavuta yo guteka akorerwa mu Rwanda yarazamutse aho litiro eshanu ziri kugura hagati ya 14.000 Frw na 15.000 Frw zivuye hagati ya 11.000 Frw na 12.000 Frw zaguraga mu mezi abiri ashize.
Umuceri n’akawunga nta kintu kirahindukaho kuko nk’umufuka w’umuceri uturuka muri Tanzania w’ibilo 25 ugura 38.000 Frw n’undi ugura hagati ya 47.000 Frw na 50.000 Frw kandi uri kuri icyo giciro kimwe kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Ibyo kandi ni kimwe no ku muceri uva mu Buhinde, Pakistan n’uwera mu Rwanda ugura hagati ya 1100 Frw na 1300 Frw ku kilo. Ibi biciro ni ibyo kuva mu mwaka ushize.
Isukari na yo ntiyazamutse kuko mu isoko rya Kimironko igura hagati ya 1400 Frw na 1600 Frw kandi ni ko yaguraga mu mezi abiri ashize.
Bahizi Innocent uri mu bacururiza muri iri soko yavuze ko mu biciro by’ibiribwa nta gikuba kiracika uretse ko hari impamvu zituma bamwe batari guhaha cyane.
Ati “Navuga ko nta byacitse mu biciro by’ibiribwa icyakoze wenda bishobora kutugeraho mu gihe kizaza. Ahubwo hari ababyeyi bamwe bahugiye ku mafaranga y’ishuri y’abana bigatuma badahaha cyane.”
Imbuto zarahenze…
Nubwo ibyo bicuruzwa bitazamutse ariko imbuto ziri mu bikomeje kuzamura igiciro kuko ikilo cy’amaronji muri Mutarama 2026 cyaguraga 1000 Frw ariko ubu kigeze ku 1500 Frw naho icy’indimu cyaguraga hagati ya 1200 Frw na 1500 Frw ariko ubu kigeze hagati ya 1800 Frw na 2000 Frw.
Ni mu gihe ikilo cy’ibinyomoro cyaguraga hagati ya 1500 Frw na 1800 Frw ubu bigeze kuri 2000 Frw ndetse n’ibindi byazamutse birimo imineke, amatunda n’ibindi.
Abacuruza imbuto bahuriza ku kuba igiciro gihenze cy’ubwikorezi ari cyo nyirabayazana wo guhenda kw’imbuto kuko aho bazikura ari mu ntara cyangwa mu bihugu by’abaturanyi ndetse ko byagabanyije n’abakiliya babagana kuko byahenze.
Ibirayi muri iryo soko ibya Kinigi ikilo kigeze hagati ya 700 Frw na 800 Frw kivuye kuri 650 Frw cyaguraga mu mezi atandatu ashize mu gihe ibirayi by’umweru byo bigura 600 Frw ku kilo bivuye kuri 400 Frw.
Igitoki na cyo cyavuye kuri 400 Frw ku kilo kigera kuri 500 Frw na 600 Frw. Inyama muri iryo soko na zo nta kinini cyazamutseho ugereranyije no mu mezi abiri ashize kuko nk’imvange zikigura hagati ya 6500 Frw na 7000 Frw mu gihe izindi zagiye ziyongeraho nka 500 Frw ariko hari n’izigeraho zikamanuka nk’iz’inkoko.
I Nyabugogo…
Mu isoko rya Nyabugogo risanzwe ririmo n’aho kubagira, inyama z’imvange z’inka zagumye ku 6500 Frw ndetse n’izindi muri rusange nta mpinduka nini uretse iz’inkoko zigenda zihindagura ibiciro zikagurwa muri 5.000 Frw cyangwa hejuru yayo.
Ibiciro by’ibindi biribwa muri iryo soko nk’umuceri ntibyahindutse kuko ikilo cy’uwo muri Tanzania kigura hagati ya 1800 Frwa na 2100 Frw kandi ni ko waguraga na mbere.
Na ho amavuta yo guteka akorerwa mu Rwanda yarahenze kuko litiro imwe yayo yavuye kuri 2500 Frw igera kuri 3200 Frw.
Ibirayi by’umweru bigura 650 Frw ku kilo bivuye kuri 400 Frw mu gihe ibya Kinigi ari 800 Frw bivuye kuri 500 Frw mu mezi abiri ashize naho inyanya ikilo cyavuye kuri 500 Frw na 600 Frw kikuba kabiri ndetse n’imbuto ikilo cyagiye cyiyongeraho amafaranga ari hagati ya 200 Frw na 500 Frw bigatuma igishoro gisabwa kiba cyinshi.
Abayisenga Honorétte ucuriza ibirimo imbuto ati “Uko ibiciro bizamuka amafaranga arabura kuko niba nararanguzaga 100.000 Frw imbuto ubu nkaba nshobora kuranguza muri 200.000 Frw kandi nkazana za mbuto n’ubundi ni ikibazo. Turifuza ko abayobozi bareba neza iki kibazo bakadufasha kugikemura.”
Abacuruzi bahuriza ku kuba izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ari ryo ryateye izamuka ry’ibiciro icyakora bagashima ko kuba mazutu itarazamuwe cyane biri gutanga umusanzu ukomeye cyane mu gutuma hari ibindi biciro bitazamuka.
Igiciro cya sima n’insinga gikomeje gutumbagira
Abacuruza ibijyanye n’ubwubatsi bo bagaragaza ko sima n’insinga z’amashanyarazi biyoboye ibindi bikoresho bacuruza mu kugirwaho ingaruka z’igiciro n’intambara yo muri Iran.
Umufuka wa sima ya Cimerwa w’ibilo 50 waguraga hagati ya 9.500 Frw mu mezi abiri ashize ubu ugeze hafi mu 15.000 Frw naho iyitwa Twiga yo muri Tanzania ibilo 50 byayo biri kugura hagati ya 16.000 Frw na 16.500 Frw ivuye muri 14.000 Frw.
Ni mu gihe ikizingo cya metero 100 z’insinga zo mu bwoko bwa Alpha cyaguraga hagati ya 40.000 Frw na 45.000 Frw mbere ariko ubu kigeze ku 65.000 Frw cyangwa 70.000 Frw n’ibindi binyuranye byazamuye ibiciro.
Ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi byo harimo ibyiyongereyeho nka 500 Frw n’ibindi bitagize icyo bihindukaho kuko metero 12 za ‘fer à béton’ zifite umubyimba wa santimetero 12 zigura 16.000 Frw mu gihe amabati yo mu bwoko bwa ‘gauge 30’ yo rimwe ryavuye ku 9.500 Frw mu mezi abiri ashize ubu rikaba rigeze kuri 12.000 Frw.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), giherutse kugaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku ijanisha rya 9,2% muri Werurwe 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2025.
Posted on 21/04/2026












Leave a Reply