Ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, Ubwami bwa Jordanie bwashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure azwi nka ‘Artemis Accords’.
Bwabaye igihugu cya 63 cyiyemeje gukora ubushakashatsi mu isanzure mu mahoro kandi mu buryo butangiza.
‘Artemis Accords’ ni amasezerano y’imikoranire mu kubyaza umusaruro isanzure yashyizweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020 ku bufatanye na NASA.
Aya masezerano yashyizweho mu 2020 ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyaga n’ibindi bihugu birndwi. Amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 63, aho u Rwanda na Nigeria ari ibihugu byabimburiye ibindi ku Mugabane wa Afurika.
Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemeranyije ubufatanye mu bushakashatsi ku isanzure bukozwe mu mahoro, gusangizanya amakuru y’ubushakashatsi, guhanahana ubufasha bw’ibanze mu gihe bibaye ngombwa no kurinda ahantu ndangamateka mu isanzure.
Ikindi ni ugukorana mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi binyuze muri gahunda yiswe ‘Artemis’ no kuzahubaka icyicaro gihoraho.













Leave a Reply