Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Hategekimana Silas, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
RIB ivuga ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, Umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite. Uyu akaba nawe afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.
Hategekimana ngo kandi yagiye yoherereza ubutumwa Rubazinda bwo kumuburira kugira ngo adafatirwa mu bikorwa bye byo gucukura nta ruhushya.
RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza, isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.












Leave a Reply